You are here

Jenoside

Mu mugoroba wo ku itariki ya 6 Mata 1994, indege yari itwaye Perezida w’ u Rwanda Juvenal Habyarimana na Perezida w’Uburundi Cyprien Ntaryamira yahanuriwe i Kigali. Ubu bwicanyi bwakomye mu nkokora amahoro ajegajega yari yavuye mu Masezerano ya Arusha yashyizweho umukono hagamijwe kurangiza intambara yari hagati y’umutwe wa FPR (Rwandan Patriotic Front) na Leta y’ u Rwanda.

Mu minsi 100 y’ubwicanyi yakurikiyeho, mu gihugu hakozwe ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birenze ukwemera. Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara  byakozwe ku rwego ruteye ubwoba maze byibasira cyane cyane abasivili b’Abatutsi n’Abahutu batari intagondwa Ubu bwicanyi bwakozwe n’abasirikare, abajandarume, abanyapolitiki, Interahamwe n’abaturage basanzwe.

Abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 800 na miliyoni barimo abagabo, abagore n’abana bo mu bwoko bw’Abatutsi, n’Abahutu batari intagondwa bishwe n’Abahutu b’intagondwa. Ubu bwicanyi bwari bufite ubukana busumbye inshuro enye ubwakozwe n’Abanazi igihe bwari bumaramaje.

Ingengabihe - Yatanzwe na Gahunda yo gutanga amakuru ku Rwanda no ku Muryango w’Abibumbye