You are here

Kunganira abaregwa n’Ifunga

Nk’uko mu zindi nkiko bigenda, Ubwunganizi bwagiye bugira uruhare rukomeye mu manza za TPIR mu gushimangira ihame ry’uko abaregwa bareshya imbere y’amategeko no guharanira ko habaho ubutabera bunoze.

Uburenganizira bw’uregwa bwo kubona ubutabera bunoze ni imwe mu nkindi z’amahame y’ubutabera mpanabyaha. Abaregwa bose bafunzwe na TPIR bafite uburenganzira bwo kunganirwa n’abavoka bibifitiye ubushobozi. Ubu burenganzira hamwe n’ubundi bwinshi bukubiye mu Ngingo ya 20 ya Sitati y’Urukiko kandi bunateganywa n’Ingingo zigena Imiburanishirize n’Itangwa ry’Ibimenyetso. Nk’uko mu zindi nkiko bigenda, Ubwunganizi bwagiye bugira uruhare rukomeye mu manza za TPIR mu gushimangira ihame ry’uko abaregwa bareshya imbere y’amategeko no guharanira ko habaho ubutabera bunoze.

Kuva mu mwaka wa 1997, Ishami rishinzwe abavoka n’imicungire ya gereza (DCDMS) ryagiye rigena abavoka bunganira abaregwa bafunzwe na TPIR badafite ubushobozi bwo kubirihira. Iri shami kandi niryo rishinzwe iyubahirizwa ry’ ibipimo ngenderwaho ku rwego mpuzamahanga muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye.

Uburenganzira bwo kunganirwa na avoka

Abavoka bunganira abaregwa bashinzwe imirimo y’ubwunganizi bw’uregwa mu byiciro byose by’urubanza. Hakurikijwe Ingingo ya 20(4) (d) ya Sitati y’Urukiko, TPIR imaze igihe kinini yemeje ko abantu bakurikiranywe kandi baburanishwa n’Urukiko bafite uburenganzira bwo kunganirwa na avoka. Iyo uregwa yifuza kunganirwa na avoka, ahitamo mu bari ku rutonde rw’abavoka babifitiye ubushobozi cyangwa akamuhabwa na Gerefiye.

Abavoka bunganira abaregwa muri TPIR ntibabarirwa mu bagize urwego rw’ubuyobozi. Bahembwa nka ba rwiyemezamirimo bigenga, baza Arusha ari uko bikenewe mu rubanza rwabo. Ishami rishinzwe abavoka n’imicungire ya gereza ryashyiriweho guhuza ibiro bya Gerefiye n’abavoka bunganira abaregwa ndetse no kuborohereza akazi.

Abavoka

Imwe mu nshingano z’ingenzi z’Ishami rishinzwe abavoka n’imicungire ya gereza yari ugukora urutonde rw’abavoka bunganira abaregwa no guhora baruvugurura, bakarushyikiriza abafungwa badashoboye kwirihira abavoka kugira ngo bihitiremo uzabunganira. Urwo rutonde rwari rugizwe n’abavoka barenga 200 baturuka mu bihugu byinshi bitandukanye. Iyo avoka yabaga amaze gutoranywa, Ishami rishinzwe abavoka n’imicungire ya gereza ryabaga rishinzwe kumuhuza n’ibiro bya Gerefiye ku bibazo byose birebana no kurangiza inshingano ze zo kunganira uregwa mu buryo bwiza bushobotse. Ibyo byakorwaga hibandwa ku kureba niba amategeko atandukanye agenga imikorere y’Urukiko yubahirizwa, guhemba abagize amatsinda yunganira abaregwa no kubasubiza amafaranga bakoresheje, ndetse n’indi mirimo y’inyongera.

Gereza y’Umuryango w’Abibumbye

Bwa mbere mu mateka y’Umuryango w’Abibumbye, Urukiko rwashyizeho gereza yihariye. Iyi gereza iri Arusha muriTanzaniya igizwe n’ibyumba by’imfungwa mirongo itanu na bitandatu kandi imaze gucumbikira imfungwa nyinshi kuva yashingwa. Imirimo yose yerekeranye na Gereza y’ Umuryango w’Abibumbye yubahiriza ibipimo ngenderwaho ku rwego mpuzamahanga. Abakozi bashinzwe umutekano n’abapolisi ba Tanzania bagiye bahugurwa kuri ibyo bipimo ngenderwaho bari mu kazi cyangwa mu mahugurwa  muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye.  Ni ngombwa kumenya ko Gereza  y’Umuryango w’Abibumbye ikoreshwa gusa mu gucumbikira imfungwa kugeza imanza zazo zirangiye. Iyo Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwemezaga ko uregwa ahamwa n’icyaha, yajyaga kuragiriza igihano cye mu gihugu cyabanje gusinyana amasezerano na TPIR. Ku itariki ya 1 Nyakanga 2012, Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imirimo y’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) rwafashe inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano byose byatanzwe na TPIR.

Gahunda y’irangizabihano.